Igihugu cy’u Rwanda cyahawe kwakira irushanwa rya FIBA Afro basket y’abatarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi, aho rizahuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’intoki wa Basketball ku Isi (FIBA).
Ni irushanwa rizabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 2 kugeza kuya 14 Nzeri 2025, aho hazitabira amakipe 12 y’abahungu n’andi 12 y’abakobwa azaturuka mu mpande zose z’Afurika. Bikaba biteganyijwe ko rizabera muri Bk Arena.
Amakipe abiri ya mbere mu cyiciro cy’abahungu ndetse n’icy’abakobwa azahita yemererwa guhagararira Afurika mu irushanwa mpuzamahanga rya FIBA U17 Basketball World Cup 2026.
Iri rushanwa rya FIBA Afro basket U16 ryaherukaga kubera i Monastir muri Tunisia mu mwaka wa 2023, aho ryegukanywe na Guinea mu cyiciro cy’abahungu nyuma yo gutsinda Misiri (Egypt) ku manota 84-76, bikaba byari ubwa mbere Guinea yegukanye iki gikombe mu mateka yayo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ikipe y’abahungu yitwaye neza igera muri ¼ cy’irangiza, n’ubwo yaje gusezererwa na Misiri. Nyuma yo gukina imikino isiganwa ku myanya, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatanu rutsinze Côte d’Ivoire ku manota 74-62.
Naho ikipe y’abakobwa y’u Rwanda nayo ntiyacikanywe, kuko yasoje irushanwa iri ku mwanya wa karindwi, itsinze Guinea ku manota 54-43.
Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye imikino mpuzamahanga ikomeye mu mukino wa basketball irimo nka FIBA Afro basket y’Abagore n’Abagabo n’indi nka BAL (Basketball Africa League) kuri iyi nshuro rugiye kwakira na FIBA Afro basket y’abatarengeje imyaka 16 mu byiciro byombi.
Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 ya Basketball izaba iri gukinira imbere y’Abanyarwanda ndetse bakaba bafite icyizere cy’uko bazagera kure no kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga ku buryo bishobora kuzatuma banabona amakipe akomeye mu gihe kiri imbere.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…