Amerika yihimuye ku gihugu cy’u Bushinwa nyuma yo kuzamura umusoro w’ibicuruzwa
Amerika yatangaje ko zongereye umusoro w’ibicuruzwa biva mu Bushinwa ho 100%, ibuziza ko bwafashe ingamba zo kwihimura.
Perezida Donald Trump wa Amerika yari yarazamuriye umusoro ibicuruzwa bituruka mu bihugu birenga 75, agaragaza ko na byo byashyiriyeho ibicuruzwa by’ibigo byo mu gihugu cye umusoro mwinshi.
Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byasobanuye ko umusoro wari warazamuriwe ibindi bihugu wabaye uhagaritswe bitewe n’uko byemeye ubwumvikane mu by’ubucuruzi.
Biti “Umusoro mwinshi ubu wabaye uhagaritswe mu gihe ibi biganiro bikomeje, keretse ku Bushinwa bwihimuye.”
Trump yari aherutse gutangaza ko ibicuruzwa biva mu Bushinwa bizajya bicibwa umusoro wa 145% bitewe n’uko ngo bwasuzuguye ubucuruzi mpuzamahanga.
Nyuma yaho, urwego rwa Amerika rushinzwe za gasutamo rwagaragaje ko ibikoresho by’ikoranabuhanga biva mu Bushinwa, cyane cyane telefone na mudasobwa, byo byakomorewe.
Ibiro bya Perezida wa Amerika ku wa 15 Mata byagaragaje ko umusoro wongerewe na none, biti “U Bushinwa ubu bwashyiriweho umusoro wa 245% ku bicuruzwa bwohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’ingamba bwafashe zo kwihimura.”
U Bushinwa na bwo buherutse kuzamurira ibicuruzwa biva muri Amerika umusoro, buwugeze ku 125% gusa bwasobanuye ko butazongera kuwuzamura, nubwo nyuma y’aho bwasabye sosiyete z’Abashinwa zitwara abagenzi mu kirere kutagura indege za Boeing.
Iki gihugu giherutse kureba Amerika mu muryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, WTO, kiwusaba kukirenganura kuko ibyemezo bya Trump birenga ku mategeko mpuzamahanga agenga ubucuruzi.