Hagiye gutangira gukorwa ibarura ku mitungo ituriye Gare ya Nyabugogo igiye kuvugururwa
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa n’imirimo yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.
Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata, uvuga ko ibi bikorwa byo ku barura bigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025.
Ni ubutumwa bugira buti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage ko mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura ibikorwa (imitungo na business) bizimurwa.”
Bongeyeho bati “Iri barura rizatangira kuwa Kane tariki 17 Mata 2025, rikorwe n’abakozi ba BESST Ltd.”
Ibi kandi bireba n’abafite ibikorwa by’aba iby’ubucuruzi cyangwa abafite ibinyabiziga bikora muri iy’i Gare no mu nkengero yayo.
Aba bose basabwe gutanga amakuru yose akenewe bitabira ibyo bikorwa b’ibarura ubwo bizaba byatangiye.
Ni mugihe kandi abafite ibikorwa bitandukanye bikorera muri Gare basabwa kwitwaza ibyangombwa birimo n’ibigaragaza ko imitungo ari iyabo n’ibibaranga.
Gare ya Nyabugogo igiye kuvugururwa mu gihe bamwe mu bagenda Umujyi wa Kigali kenshi bagiye bagaragaza ko imaze gusaza ku buryo itajyanye n’igihe.
Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo ihuriramo urujya n’uruza rw’abagenzi, abavuye cyangwa bajya mu Ntara enye z’igihugu ndetse n’abajya mu bihugu byo mu Karere.
Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo yatangiye gukoreshwa mu 1988, biteganyijwe ko igiye gutangira kuvugururwa ikazatwara amadorari y’Amerika ari hagati ya miliyoni 100 na 150, ni ukuvuga asaga miliyari 140 Frw.
