POLITIKE

Inzego z’ubutasi zasatse urugo rwa Joseph Kabila

Ku wa kabiri tariki 15 Mata, abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basatse rumwe mu ngo za Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu, ruherereye mu mujyi wa Kinshasa.

Advertisements

Umuvugizi w’umuryango wa Kabila, Adam Shemisi, yasobanuye ko aba basirikare bageze muri uru rugo mu masaha y’igitondo.

Shemisi yagize ati “Abagabo bambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC baje nta nyandiko yemewe n’amategeko ibemerera gusaka, bahungabanya umutekano w’ababa muri uru rugo. Umuryango wa Kabila wamaganye iki gitugu n’igikorwa cyakozwe kitubahirije amategeko.”

Ubwo bageraga muri uru rugo mu gace ka Limete karimo icyanya cy’inganda, bateranye amagambo n’abarubamo, babasabaga kugaragaza uruhushya rwa Leta rubemerera kurwinjiramo ariko ntibarwerekana.

Aba basirikare bavugaga ko imodoka ebyiri za Jeep Defender ziri muri urugo ari ikimenyetso cy’uko abarubamo bafite umugambi wo guhungabanya inzego za Leta, ariko bo basubije ko zifashishwa gusa mu bikorwa bya gisivili.

Shemisi yasobanuye ko aba basirikare babanje guta muri yombi umubaruramari ukorera muri uru rugo, ariko nyuma baza kumurekura, bavuga ko bakomeza iperereza kuri uyu wa 16 Mata.

Byageze mu masaa mbiri y’ijoro aba basirikare bakiri muri uru rugo. Umuvugizi w’umuryango wa Kabila yabashinje kuruvogera kuko bakinguye ahantu hatandukanye, bahungabanya umutekano w’abarubamo, nyamara bigaragara ko nta mugambi mubi uhategurirwa.

Ubutegetsi bwa RDC bumaze igihe kinini bwibasira Kabila, bumushinja gukorana n’ihuriro AFC ririmo umutwe witwaje intwaro wa M23 urwana n’ingabo za Leta mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Muri Werurwe 2025, Kabila uri mu buhungiro muri Zimbabwe yatangaje ko adakorana na AFC/M23, asobanura ko iyo aba akorana na yo, intambara iba yarafashe indi ntera.

Uyu munyapolitiki wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse guteguza ko agiye gusubira mu gihugu cye anyuze mu burasirazuba bwacyo, gusa ntibizwi niba azasubirayo nk’umuturage usanzwe.

Urugo rwa Joseph Kabila rwiriwemo abasirikare barusaka

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago