Kidobya hagati ya M23 n’ingabo z’umuryango wa SADC

Umubano w’Ihuriro rya AFC/M23 n’uw’Ingabo z’Umuryango wa SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), wongeye kuzamo kidobya nyuma y’aho rishinje izo ngabo kugira uruhare mu bitero riherutse kugabwaho mu Mujyi wa Goma.

Nyuma y’icyo gitero, Ihuriro rya AFC/M23, ryahise rishinja FARDC, FDLR n’imitwe ya Wazalendo, rigaragaza ko cyagabwe hagamijwe kwisubiza Umujyi wa Goma. Ryanashinje kandi ingabo za SAMIDRC ndetse n’Ingabo za Monusco gufatanya nabo.

Icyo gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, aho mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi.

Ibyo byatumye iri huriro risaba Ingabo za SADC ziri muri RDC kuva bwangu muri icyo gihugu.

AFC/M23 yakomeje ivuga ko yabashije gusubiza inyuma iki gitero, gusa ishimangira ko kinyuranyije n’amasezerano yagiranye na SAMIDRC na gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Mu minsi mike ishize SAMIDRC yagiranye ibiganiro na AFC/M23, bemeranya ko Ingabo z’uyu muryango zigomba kuva i Goma, zikoresheje ikibuga cy’indege kiri muri uyu mujyi, nyuma yo kugisana.

Ubusesenguzi bugaragaza ko icyo gitero cyatumye umubano mwiza wari utangiye kuza hagati y’Ingabo za SADC na M23 usubira irudubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *