Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakomoje ku mpamvu abanyarwanda barenga miliyoni bikuye mu bukene
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda zirimo VUP n’izindi zahanze imirimo, bizamura ibyo umuturage yinjiza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwakozwe mu 2024.
Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko ukugabanyuka k’ubukene ari ishusho y’ibyo igihugu cyakoze muri gahunda yo kwihutisha iterambere.
Ati “Bigaragaza aho twavuye, ibintu bidasanzwe twagezeho bikanahamya ubufatanye mu cyerekezo cyiza dufite. Imibare iri muri iyi raporo igaragaza uburyo imibereho y’Abanyarwanda yazamutse.”
Dr. Ngirente yavuze ko gahunda zishyirwa mu bikorwa na Leta n’abafatanyabikorwa bayo zagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Byagizwemo uruhare cyane cyane n’imbaraga Leta yashoye muri gahunda zitandukanye, gahunda zirambye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage zagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.”
Yongeyeho ko “Bagize uruhare mu guhanga imirimo ibyara inyungu no guhanga imirimo mu Rwanda, kandi ni ikimenyetso cy’umusaruro wagerwaho mu gihe habayeho igenamigambi rinoze kandi rigashyirwa mu bikorwa neza.”
Dr. Ngirente yavuze ko imbaraga zakoreshejwe mu gusohoka byihuse mu ngaruka za Covid-19 zatumye habaho amahirwe y’imirimo, bituma Abanyarwanda babona “amahirwe yo kubona imirimo yiyongera by’umwihariko ku bari ku isoko ry’umurimo barimo n’urubyiruko.”
Ati “Kimwe mu bintu byagaragaye ni isano ikomeye iri hagati y’ibyo abantu bakoresha mu ngo zabo n’iterambere ry’ubukungu. Bigaragaza izamuka ry’ibyo abantu binjiza, amahirwe yo kubona imirimo na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Binagaragaza ko imiryango ifite ubushobozi bwo kwibonera ibyo kurya byiza, ubuvuzi bwiza, uburezi bufite ireme ku bana n’imibereho myiza cyane muri rusange.”
Ubushakashatsi bwa NISR ku miterere y’umurimo mu Rwanda bugaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.
NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.
Ubushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry’umurimo kandi atari n’abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, Yvan Murenzi, yavuze ko ubukungu bw’igihugu iyo bugenda bwiyongera bigira ingaruka nziza ku mibereho y’abantu.
Ati “Gahunda yo gaburira abana ku mashuri yose ya Leta yatumye abana babona ibyo kurya ku mashuri. Ni ikintu cyafashije cyane kuko cyunganira ubushobozi bw’urugo. Ibyo ni imibereho n’izindi serivisi za Leta. By’umwihariko ku bakene hari serivisi za Leta nka VUP ziba zimaze igihe ziba zaragiyeho kugira ngo zigere ku bantu bamenyekanye n’abakene noneho zibafashe kuzamura imibereho yabo.”
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda kugira ngo babone ibyo bakenera by’ibanze birimo amafunguro n’ibindi bibasaba 500.026 Frw ku mwaka.
Muri rusanga Abanyarwanda barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize.
Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ngombwa gukora ishoramari mu nzego z’uburezi hagamijwe kongera ubumenyi kugira ngo inzego z’umurimo zitandukanye zibashe kuzabona abakozi mu bihe biri imbere.
Ati “U Rwanda ruracyakomeye ku ntego yo gushora imari mu nzego z’ingenzi ku bukungu bw’igihugu, nk’ingufu, amazi, isuku n’isukura n’inzego z’ubuzima.”
Yavuze ko Leta ishyira imbaraga muri gahunda zikomeye mu bikorwa remezo by’ibanze hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi abantu bahabwa.


