Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) wasabye u Rwanda guha inzira ingabo zawo ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye.
Amakuru avuga ko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana.
Tariki ya 13 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo muri SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu Ukuboza 2023, basaba izi ngabo gutaha mu byiciro.
Izi ngabo zari zarahagaritse kwifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, nyuma y’aho mu mpera za Mutarama 2025 ufashe umujyi wa Sake, Goma n’ibindi bice bihana imbibi.
Ubu ziri mu bigo bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho zicungirwa umutekano n’abarwanyi ba M23, ndetse ni na bo bazifasha kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…