Meya w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko atatunguwe n’uko Akarere ayoboye gakennye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand uyobora yemeye avuga ko atatunguwe no kuba Akarere ke kaje ku mwanya wa mbere mu dukennye mu Rwanda.
Mu ijambo rye Niyomwungeri Hildebrand yagize ati “Ubushakashatsi twabubonye tubona ko turi ku kigero cya 51 % cy’ubukene, ntabwo byadutunguye cyane kuko mu ibarura twakoze mu mwaka 2022 urangira, ubwo twatangiraga gahunda yo gukura cyangwa kwivana mu bukene muri gahunda ya ‘Gira Wigire’ byagaragaraga ko twari hejuru ya 51 % mu mwaka 2024”.
Yongeyeho ati “Birumvikana imbaraga twakoresheje muri iyo myaka ibiri, zagabanuye ikigero cy’ubukene kuko muri iyo myaka y’inyuma twari twasanze biri ku kigero cya 53 % bitandukanye n’iri barura ryagagajwe muri ubu bushakashatsi twageze kuri 51 %.”
Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yabigarukagaho mu kiganiro yatanze kuri Radio Rwanda ubwo yabazwaga ku bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, (EICV7), bwagaragaje ko aka Karere ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko bakwiriye gushyira imbaraga mu kongera kumvisha no gukangurira abaturage kwikura mu bukene bitabira izo gahunda zose zirimo ‘Gira Wigire’ n’izindi.
Ati “Icyo tugiye gukora ni ugushyiramo imbaraga nyinshi tureba ibyo tugomba gukosora dushaka n’abaterankunga gusa tukazabanza kureba mu by’ukuri igituma dushyiramo imbaraga nyinshi ariko ntibitange umusaruro ukwiriye. Mugihe mu kwezi kwa Nyakanga kugiye kujyamo uyu mwaka, tuzatangira turebe uko tugabanya ingamba yo gukora abaturage mu bukene, umubare ukagabanuka.”
Bwana Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko imyumvire n’ubuke bw’imirimo idashingiye ku buhinzi muri aka Karere ari kimwe mu bituma iterambere ryifuzwa ritagerwaho.
Ati “Icya mbere ni ukubona amahirwe atangwa avana umuturage mu bukene n’ingo zugarijwe n’ubukene, aho navuga nka kazi, ‘uretse akazi katari ubuhinzi’ biracyari hasi cyane muri aka Karere.”
“Ikindi cya kabiri ni imyumvire y’abaturage kugira ngo nyine bakore bivane mu bukene ariko kandi bakore n’ako kazi kandi katajyanye n’ubuhinzi.”
“Icya gatatu, ni ugushaka uburyo twubaka isoko rirambye ni ukuvuga ibyo dukoze byose bikaba bigamije gushaka isoko, aho ngaho naho turacyafitemo imbogamizi”.
Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Ubukene mu bice by’imijyi bugeze kuri 16,7% mu gihe mu bice by’icyaro bugeze kuri 31,6%. Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu mijyi mu gihe mu byaro bugeze kuri 6,4%.
