Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Mata 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba yavuze ko FDLR idafite umugambi wo kuguma mu Burasirazuba bw’iki gihugu ko bakwiriye gusubira mu Rwanda.
Ibi Thérèse Kayikwamba yabigarutseho ubwo yageza ijambo ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi irimo kwiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Thérèse yagize ati “Ni muri urwo rwego twemeza ko FDLR idafite umugambi wo kuguma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bagomba gusubira mu Rwanda. Kuba bahari bitanga urwitwazo rworoshye rwo gutabara bidafite ishingiro. Kandi u Rwanda rugomba kumenya ko iki kintu ari kimwe mu bigize umurage warwo.”
“Igihe kirageze ngo duhagarike ibi, guhagarika kubungabunga FDLR nk’uko byatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.”
Minisitiri Kayikwamba yatangaje ibi mu gihe abayobozi ba Congo bakunze kwemeza ko FDLR itakibaho ahubwo ari urwitwazo u Rwanda rukoresha mu gutera Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…