URUKUNDO

Teta Sandra mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa impano y’imodoka

Umunyarwandakazi Teta Sandra usanzwe ubana n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel yahawe impano y’imodoka nshya n’uyu mugabo bamaze igihe bakundana.

Advertisements

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Teta Sandra yashimiye Weasel amubwira ko ari we wakoze icyo gikorwa, ati: “Imodoka nshya, umugabo wanjye ni we wabikoze!”

Iyi mpano ije mu gihe uyu muryango uri mu myiteguro y’ubukwe. Weasel yari amaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kurwaza mukuru we, Jose Chameleone ariko ubu yagarutse muri Uganda yakirwa n’umuryango we.

Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018, banabyarana abana babiri. Nubwo babanaga, mu 2022 havuzwe amakuru y’ihohoterwa Sandra yakorerwaga, bituma agaruka mu Rwanda. Nyuma y’igihe gito, muri Mata 2023, yasubiye muri Uganda mu rugo rwe.

Nta na rimwe Teta Sandra yigeze yemeza ibyo guhohoterwa ndetse yigeze no gusaba abantu kutivanga mu buzima bwabo bwite.

Teta Sandra yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz iri mu zihenze.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

3 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago