Umunyarwandakazi Teta Sandra usanzwe ubana n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel yahawe impano y’imodoka nshya n’uyu mugabo bamaze igihe bakundana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Teta Sandra yashimiye Weasel amubwira ko ari we wakoze icyo gikorwa, ati: “Imodoka nshya, umugabo wanjye ni we wabikoze!”
Iyi mpano ije mu gihe uyu muryango uri mu myiteguro y’ubukwe. Weasel yari amaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kurwaza mukuru we, Jose Chameleone ariko ubu yagarutse muri Uganda yakirwa n’umuryango we.
Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018, banabyarana abana babiri. Nubwo babanaga, mu 2022 havuzwe amakuru y’ihohoterwa Sandra yakorerwaga, bituma agaruka mu Rwanda. Nyuma y’igihe gito, muri Mata 2023, yasubiye muri Uganda mu rugo rwe.
Nta na rimwe Teta Sandra yigeze yemeza ibyo guhohoterwa ndetse yigeze no gusaba abantu kutivanga mu buzima bwabo bwite.
Teta Sandra yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz iri mu zihenze.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…