François Bayrou, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yavuze ko biteye agahinda kubona Leta Zunze Ubumwe za Amerika igambanira ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bigendera ku matwara ya Demokarasi, ikifatanya n’umushotoranyi.
Bayrou yavuze ko Amerika ari yo yari nk’icyitegererezo mu muryango mugari w’ibihugu byubahiriza amategeko mpuzamahanga ariko yiyambuye indangagaciro z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Yavuze ko ari “agahinda kubona igihugu cyari ishingiro ryo kugena uburyo bw’imiyoborere y’Isi cyifatanya mu buryo butunguranye n’umushotoranyi.”
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2025, yahize kumvikana n’u Burusiya ku buryo intambara burwanamo na Ukraine yahagarara.
Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bimaze iminsi bishinja Amerika gushyigikira u Burusiya mu ntambara, ndetse Perezida Zelensky we yavuze ko ikinyoma cy’u Burusiya muri iyi ntambara cyinjiye mu mitwe y’abayobozi bakorana na Trump.
U Bufaransa buvuga ko kuba Amerika isaba Ukraine kubahiriza ibyo u Burusiya bwayiteye busaba yitwaje ko kutabyemera byatuma ihagarika ubufasha bwa gisirikare, bigaragaza uburyo Amerika yahinduye uruhande ishyigikiye.
Bayrou kandi yanenze gahunda ya Trump yo gutangiza intambara y’Isi y’ubucuruzi yagize ingaruka ku bihugu bisanzwe bifitanye umubano, byose akabishyiriraho imisoro y’umurengera.
Yavuze ko u Bufaransa bugomba gushyira imbaraga mu kugabanya icyuho bufite mu ngengo y’imari kugira ngo bushobore guhangana n’ingaruka z’imisoro yashyizweho na Amerika.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…