Dj Ira yabimburiwe kera! Menya ibyamamare bimaze kwaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

U Rwanda ruragendwa kandi ruratekanye, ruratoshye kandi rukerereza abagenzi, U Rwanda ntawe ruheza ndetse rwiteguye kwakira na yombi uwo ariwe wese uje arusanga.

Advertisements

Muri benshi basanga u Rwanda harimo n’abasaba guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, muriyi nkuru tugiye kwibukiranya bamwe mu bantu bafite amazina azwi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga basabye ubwenegihugu bw’ U Rwanda ndetse bakaza no kubuhabwa.

1. DJ Ira

Amazina yiswe na babyeyi ni Grace Divine Iradukunda, Yabonye izuba mu 1997 akurira i Gitega mu Burundi, gusa yaje kwimukira mu Rwanda mu mwaka w’2015.

Dj Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Uyu muhanga mu kuvanga imiziki ukomoka mu Burundi, tariki ya 15 Mata 2025, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kugeza icyifuzo cye cy’uko abukeneye kuri Perezida wa repubulika Paul Kagame ubwo yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, muri gahunda yo kwegera abaturage. 

Dj Ira akunzwe mu mwuga wo kuvanga imiziki yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda tariki 15 Mata 2025. Kuva yakwinjira neza mu mwuga we mu 2016, ni umwe mu ba-DJ b’abagore bakomeye mu Rwanda.

2. Winston Duke

Uyu ni umukinnyi wa filime w’icyamamare wamenyekanye cyane nka M’baku muri filime ‘Black Panther’, uyu yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka w’i 2023 kandi yari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 19 muri uwo mwaka. Muri uwo muhango, yahaye izina “Intarumikwa”, bisobanura “Resilient Giant”, ku mwana w’ingagi, mu rwego rwo guha icyubahiro n’indangagaciro za nyina wapfuye.

Winston Duke yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Winston yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1986, avukira mu mujyi wa Saint Paul mu gihugu cya Trinidad na Tobago, Duke yamaze imyaka ye y’ubukure i Brooklyn mu mujyi wa New York, aho umuryango we wimukiye afite imyaka icyenda. Uretse kuba yaragaragaye muri filime yakunzwe nka ‘Black Panther’ uyu mugabo yakinnye no mu zindi zamenyekanye zirimo ‘Wakanda Forever’, ‘Us’, ‘Avengers: Endgame, Infinity War n’izindi.

3. Eugene Anangwe

Eugene Anangwe yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2024, nyuma y’imyaka 20 akorera itangazamakuru mu Rwanda. Anangwe yavukiye muri Kenya. We n’abandi bantu 296 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka w’i 2024 nyuma y’imyaka hafi 20 akorera itangazamakuru mu Rwanda. Akora kandi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, akaba yaragize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’imbere mu gihugu by’umwihariko mu rwego rw’itangazamakuru.

Eugene Anangwe yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

4. Amandine Ndikumasabo

Amandine Ndikumasabo akomoka mu Burundi akaba yarabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka w’i 2023. Ndikumasabo ni umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda (RBA). 

Amandine Ndikumasabo yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ndikumasabo akomoka mu Burundi, yageze mu Rwanda mu 2008 ubwo yari aje kwiga. Icyifuzo cye cyo kuba Umunyarwanda cyatangiye kugaragara ubwo yari mu ngando, itorero rinyuramo abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye aho bigishwa indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda, gukunda Igihugu no kukirinda ibyatumye yumva ashaka cyane kuba Umunyarwanda ndetse amaherezo abona ubwenegihugu mu 2023.

5. Kenny Gasana

Kenny Gasana ni umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga, uyu mugabo yavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ndetse ninaho yakuriye. Kenny yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka w’2022.

Kenny Gasana yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

6. Meddie Kagere

Meddie Kagere ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Uganda yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2011 gusa nyuma yaho mu mwaka w’ 2014 yaje kubwamburwa nyuma yuko we n’abandi bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda byagaragayeko muri ibyo bihe bari barahawe ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Mu mwaka w’2018 ku itariki 24 mata mu karere ka Nyarugenge Kagere Meddie yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse kuva icyo gihe yongeye kwemererwa gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Kagere Meddie ni umukinnyi wari igitangaza mu bihe bye ndetse yabaye rurangiranwa mu makipe arimo: Mukura VS, Rayon Sports, SC Kiyovu, Police FC, Atraco FC, Mbale Heroes, Gormahia, Simba SC, Singinda big stars , n’ayandi menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *