INKURU ZIDASANZWE

Imodoka ya RITCO yakoze impanuka mu muhanda wa Kigali-Musanze babiri bahita bapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025, mu muhanda wa Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.

Advertisements

Ni impanuka bivugwa ko yatewe no kuba umuhanda wanyereye kubera imvura yabyutse igwa, aho RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yaguye mu muhanda izindi modoka ebyiri zirenga umuhanda, bamwe mu bagenzi bari muri iyo Modoka bavuga ko gari abantu babiri bahise bitaba Imana abandi bagakomereka bikabije.

Umwe mu bagenzi bari mu modoka ya RITCO yagize ati: “Abenshi twari twasinziriye kuko twazindutse tuva i Rubavu tuza i Kigali. Tugiye kumva twumva imodoka iraguye. Bamwe bakomeretse cyane barimo kubajyana kwa muganga”.

Amakuru yaje gutangwa n’umuyobozi ushinzwe imibereho mu murenge wa Kanyinya Ukwizagira Gilbert yatubwiye ko hari abantu babiri bahise bahasiga ubuzima ubwo impanuka yamaraga kuba.

Yagize ati “Yego uyu munsi mu gitondo, ahagana ku isaha ya Saa Ine n’Igice imodoka ya RITCO yarifite pulake RAE 417 G yavaga mu Majyaruguru yerekeza i Kigali yagonze imodoka ebyiri zavaga i Kigali zerekeza mu Majyaruguru aho imwe mu modoka ya Vigo RAE 860 S n’iya Picnic RAH 735 G, gusa abantu babiri bari muri Vigo bahise bitaba.”

Uyu muyobozi kandi yavuze imirambo yabo bantu baguye muri iyo mpanuka yahise ijyanwa ku bitaro bya Kanyinya abandi babiri bakomeretse bikabije bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUK.

Iyi mpanuka ibaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025. Mugihe mu minsi ishize nabwo imodoka yo mu bwoko bwa bisi yakoze impanuka ikomeye ubwo yarigeze ku musozi wa shyorongi ikagwamo hafi abagera kuri 20 n’abandi bagakomereka.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

4 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago