INKURU ZIDASANZWE

Olive Lembe Kabila yavuze ko bakomeje gutotezwa mu bikorwa byabo n’umugabo Joseph Kabila

Nk’uko byatangajwe n’umujyanama mu itumanaho wa Marie Olive Lembe Kabila, umugore w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ngo abashinzwe umutekano bamenyesheje ushinzwe gucunga Parike ya Kingakati yabo izwi na none nka Parc de la vallee de la Nsele Valley isaka ryateganijwe ku wa kane, itariki ya 17 Mata.

Advertisements

Ku mugore wa perezida w’icyubahiro, iki gikorwa cy’inzego z’umutekano ngo cyanduza isura y’ibikorwa byabo.

Olive Kabila yagize ati: “Iri ni itotezwa dukorerwa n’inzego zishinzwe umutekano n’ubu butegetsi. Baradutoteza kandi bakangiza nkana isura y’ibikorwa byacu”.

Ku wa Gatatu, itariki ya 16 Mata, abashinzwe umutekano bari basatse ikindi kigo cy’umuryango wa Perezida w’Icyubahiro ubu, Joseph Kabila, giherereye ku muhanda wa 18 mu gace k’inganda ka Limete muri Kinshasa nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.

Nk’uko byatangajwe na Adam Shemisi, Umujyanama mu by’Itumanaho wa Marie Olive Lembe, nta kimenyetso kigaragaza icyaha cyagaragaye muri iki gikorwa.

Uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, ubu umaze umwaka mu buhungiro, amaze iminsi yamagana ubutegetsi bwamusimbuye, bwa Félix Tshisekedi abushinja igitugu.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nawe amushinja kugirana isano ndetse no gufasha umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwe, M23/AFC.

Olive Lembe Kabila yavuze ko bibabaje kubona ibyo bari gukorerwa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago