MU MAHANGA

Uganda: Umuhanzikazi yemeje ko udafite miliyoni 30 atamutera inda

Nakangubi Jennifer wamamaye ku izina rya Full Figure yatangaje ko igikorwa cyo kubyara cye gitwara hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga ya Uganda bityo ko utayafite ntiwamutera inda.

Advertisements

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Susan Makula, avuga ko abana be bafite agaciro kadasanzwe ndetse barererwa mu buryo bwihariye.

Yagize ati: “Njya kubyara twaramaze no gusinya amasezerano, kuko abana banjye bafite agaciro. Ni indabo zanjye, niyo mpamvu kubyara no kubarera biba bihenze.”

Full Figure yavuze ko abyarira ku bitaro bya Bugolobi Medical Center kandi ngo buri gihe amafaranga atangwa mu kubyara atajya munsi ya miliyoni 30. Yongeraho ko n’ishuri abana be bigamo babafata mu buryo bwihariye, ku buryo batanafatwa nk’abandi bana.

Yagize ati: “Abana banjye ntibahanwa ku ishuri. Niyo mpamvu umugabo w’umukene atashobora kuntera inda.”

Aya magambo ye yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima uko yita ku bana be, abandi bakamunenga uko avuga ku bantu batifite.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

1 hour ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago