Nakangubi Jennifer wamamaye ku izina rya Full Figure yatangaje ko igikorwa cyo kubyara cye gitwara hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amafaranga ya Uganda bityo ko utayafite ntiwamutera inda.
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Susan Makula, avuga ko abana be bafite agaciro kadasanzwe ndetse barererwa mu buryo bwihariye.
Yagize ati: “Njya kubyara twaramaze no gusinya amasezerano, kuko abana banjye bafite agaciro. Ni indabo zanjye, niyo mpamvu kubyara no kubarera biba bihenze.”
Full Figure yavuze ko abyarira ku bitaro bya Bugolobi Medical Center kandi ngo buri gihe amafaranga atangwa mu kubyara atajya munsi ya miliyoni 30. Yongeraho ko n’ishuri abana be bigamo babafata mu buryo bwihariye, ku buryo batanafatwa nk’abandi bana.
Yagize ati: “Abana banjye ntibahanwa ku ishuri. Niyo mpamvu umugabo w’umukene atashobora kuntera inda.”
Aya magambo ye yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima uko yita ku bana be, abandi bakamunenga uko avuga ku bantu batifite.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…