Umunyeshuri yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma

Abanyeshuri biga ku kigo cya Kaminuza giherereye Winneba muri Ghana bemeje bavuga ko mugenzi wabo ngo yaba yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma.

Advertisements

Uyu munyeshuri utatangajwe amazina yigaga ku kigo cya Kaminuza cyigisha ibijyanye n’uburezi muri iki gihugu cya Ghana.

Bivugwa ko uyu munyeshuri yiyahuye yimanitse ku wa gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, nyuma y’ibyabaye ku mukunzi we w’umukobwa amuca inyuma.

Ababibonye bavuga ko uyu musore bivugwa ko yaguye gitumo umukobwa wari umukunzi we amuca inyuma n’undi musore wigaga ku kigo cya Ghana Universities Staff Superannuation Scheme (GUSSS) mu cyumba cy’inyubako.

Amakuru ahari avuga ko bitewe n’ibyo yabonye yafashwe n’amarangamutima aribyo byamugegeje ku kwiyambura ubuzima yiyahuye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na polisi ya Winneba kugira ngo hakorwe iperereza.

Uyu musore yiyahuye nyuma yo gusanga umukobwa bakundanaga amuca inyuma
Umukobwa bivugwa ko yacaga inyuma umuhungu bakundanaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *