MU MAHANGA

Umutwe wa Hamas wasabye Israel guhabwa abantu bayo ifite kugira ngo itange agahenge

Umuyobozi w’umutwe wa Hamas muri Gaza, Khalil Al-Hayya, yatangaje ko nta masezerano y’agahenge y’iminsi mike bazongera kugirana na Israel, ahubwo bashaka kugirana ibiganiro ku masezerano yo guhererekanya imfungwa n’imbohe hagati y’impande zombi kugira ngo intambara irangire.

Advertisements

Al-Hayya yabitangaje ku wa 18 Mata 2025, avuga ko Hamas ititeguye na busa kwemera agahenge k’iminsi 45 Israel yashatse gushyiraho.

Israel yifuza ko muri iyo minsi Hamas yatanga imbohe 10 z’abanya-Israel yafashe na yo igahabwa imfungwa 120 zakatiwe igifungo cya burundu muri Israel, ndetse n’abantu barenga 1000 bafungiye muri Israel bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.

Al-Hayya ati “Aya masezerano ari gukoreshwa na Netanyahu na Guverinoma ye nk’uburyo bwo guhisha umurongo we wa politiki ushingiye ku gushoza intambara yo kurimbura no kwigarurira ibice; nubwo ikiguzi cyabyo ari ugutamba imfungwa zabo zose.”

Akomeza avuga ko Hamas yiteguye guhita igirana ibiganiro na Israel ku masezerano yo guhererekanya imfungwa zose zifungiye mu bihugu byombi, kurangiza intambara muri Gaza, no gutangira ibikorwa byo kongera kubaka Gaza.

Israel na Hamas byaherukaga kugirana amasezerano y’agahenge no guhererekanya imfungwa muri Mutarama 2025, ariko aya masezerano biza kurangira atagezweho bitewe nuko impande zombi zarenze kubyo zari zumvikanye.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago