Nyamasheke: Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine

Umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi, aho akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi w’imyaka ine.

Advertisements

Uwo mwana bikekwa ko yasambanyijwe ubwo we n’abavandimwe be bari bagiye kugama iwabo w’uwo musore.

Byabereye mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Gitwe, mu Murenge wa Karambi, ubwo umubyeyi w’uwo mwana wasambanyijwe yari yamusiganye na musaza we w’imyaka umunani agiye mu gasoko guhaha.

Uyu mubyeyi atashye uwo mwana w’imyaka umunani yamubwiye ko mushiki we atambaye akenda k’imbere kandi bagiye kugama akambaye.

Uyu mubyeyi yahise ajya mu rugo bugamyemo, umusore amubwira ko imvura yaguye arabaryamisha ariko ngo arebye abona intozi ziri kurya uyu mwana w’umukobwa ntizirye musaza we, bituma amubyutsa ajya kumuryamisha mu cyumba cye, anamukuramo ikariso.

Bukeye uwo mubyeyi yagiye kugisha inama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, ibiri amahire asanga wa musore ari na ho yicaye.

Ubuyobozi bumubajije niba yasambanyije umwo mwana, undi yarabyemeye asaba umubyeyi w’umwana imbabazi.

Ubuyobozi bw’Akagari bwahise bukorana n’izindi nzego harimo n’iz’umutekano, uyu musore atabwa muri yombi naho umubyeyi n’umwana ajya kumusuzumisha muri Isange One Stop Center yo mu bitaro bya Kibogora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Imbereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye uwo mubyeyi waharaniye ko umwana we abona ubutabera, avuga ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko atari ibintu byo kungirwa mu miryango.

Visi Meya Mukankusi yasabye abasore kwirinda ibyaha nk’ibyo kuko ibihano byabyo biremereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *