Mu mpera z’icyumweru gishize, abasirikare bagera kuri 12 bo mu ngabo z’u Burundi, barohamye mu kiyaga cya Tanganyika nyuma yo gukora impanuka y’ubwato.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo ubwato buto (Vedette Rapide) bw’Igisirikare cy’u Burundi kirwanira mu mazi bariya basirikare barimo bwakoze impanuka.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko mu basirikare bari baburimo, harimo icyenda bakomerekeye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho u Burundi busanzwe bufite ingabo.
Ubwato barimo bwarohamye ubwo bwari bugeze hafi y’ikirwa cyitwa Ubwali giherereye mu kiyaga cya Tanganyika; ahasanzwe haba imwe muri bataillon y’Ingabo z’u Burundi.
Ni impanuka amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi yemeza ko yatewe n’umuhengeri ukomeye wari mu kiyaga cya Tanganyika.
Kugeza ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize imirambo y’abasirikare bari bari muri buriya bwato nta n’umwe wari wakabonetse, n’ubwo ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi zari ziriwe ziyishakisha.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…