Intambara y’u Burusiya na Ukraine yongeye kubura
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 mata 2025, u Burusiya bwongeye kubura imirwano muri Ukraine nyuma y’agahenge ka Pasika katangajwe na Perezida Vladimir Putin nk’uko ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byemeje aya makuru.
Igisirikare cy’u Burusiya, mu itangazo ryacyo cyakoresheje inyito cyahaye iyi ntambara, cyagize kiti: “Ihagarikwa ry’imirwano rirarangiye, Ingabo z’u Burusiya zakomeje gukora igikorwa kidasanzwe cya gisirikare.”
Kuri uyu wa Mbere, Ingabo zirwanira mu Kirere za Ukraine zavuze ko u Burusiya bwongeye kugaba ibitero mu kirere, bwohereza drones 96 na misile eshatu, mu turere twa Kharkiv, Dnipropetrovsk na Cherkasy.
Igisirikare cyanditse kuri Telegram ko Ingabo zirwanira mu Kirere za Ukraine zarashe indege zitagira abaderevu 42 z’Abarusiya, izindi 47 baziyobya hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ku wa Gatandatu, Putin yatangaje ihagarikwa ry’imirwano ritunguranye ry’amasaha 30 kuri Pasika, ariko nyuma bivugwa ko byaje kurengwaho ku mpande zombi.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yo yashimangiye kuri uyu wa Mbere ko ingabo zubahirije byimazeyo ihagarikwa ry’imirwano kandi ko zagumye mu birindiro byazo.