AMAFOTO: Alliah Cool yishimiye guhura na musaza we ubarizwa muri M23

Isimbi Alliah wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Alliah Cool yashyize hanze amafoto yishimye guhura na musaza we ubarizwa mu mutwe wa M23.

Advertisements

Uyu mugore w’umwana umwe wamamaye muri filime nyinshi za hano mu Rwanda ndetse no mu itsinda rya Kigali Boss Babes ritakivugwa, yashyize hanze amafoto ya musaza we, w’umusirikare wo muri M23, atangaza ko yamuherukaga ari umwana muto.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Alliah Cool, yanditse agira ati: “Hari hashize imyaka 18 tutamubona ni musaza wanjye amperuka ndakana none ubu nanjye nabaye umubyeyi ejo nakoreye ‘maman surprise’ [gutungura umubyeyi] agiye kubona abona nguwo aha twari turi ni muri congo i Goma. Imana ni nziza; Colonel Kabaka niko yitwa gusa twe mu rugo tumwita Kagiraneza #M23♥️👌”.

Umutwe wa M23 ukomeje kurwanira ubwoko bwabo bwa batutsi batotezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza kuri ubu uyu mutwe wamaze kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko Umujyi wa Goma ndetse na Bukavu.

Nyuma y’uko amahoro agarutse muri ibyo bice, urujya n’uruza rukomeje kugaragara muri iyo Mijyi igenzura n’umutwe wa M23, aho n’abanya-Rwanda basubukuye ibikorwa byabo birimo n’ubucuruzi bwa mbukiranya imipaka.

Alliah Cool yahuye na musaza we i Goma
Col Kabaka ni musaza wa Alliah Cool uzwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda
Alliah Cool bivugwa ko yatunguye musaza we arikumwe na Nyina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *