Amerika: Indege yafashwe n’inkongi y’umuriro irimo abagenzi
Indege ya Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Delta Air Lines, yaririmo abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Advertisements
Iyi ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari ku Kibuga cy’Indege cya Orlando mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025.
Bivugwa ko ikibatsi cy’umuriro cyibasiye iyi ndege cyatangiriye muri moteri yayo, ariko hahita hatangira ibikorwa byo kuyizimya no gutabara abagenzi bari bayirimo.
Iyi ndege yahiye ubwo guhaguruka yerekeza ku kibuga cy’indege cya Hartsfield-Jackson Atlanta. Yari irimo abagenzi 282.
