Perezida Kagame mu bashenguwe n’urupfu rwa Papa Francis
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Papa Francis yihanganisha Kiliziya Gatolika n’Abagatulika bo ku Isi yose, nyuma yo kwitaba Imana kuri uyu wa 21 Mata 2025, aho yavuze ko yari ikimenyetso cy’imbabazi, kwicisha bugufi no kwifatanya n’abandi ku Isi yose.
Perezida Kagame kimwe n’abandi bose ni umwe mu banyacyubahiro bashenguwe n’urupfu rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis witabye Imana ndetse atanga n’ubutumwa bwo kwihanganisha.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko ku buyobozi bwa Papa Francis, umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wafashe icyerekezo gishya.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cyacu irangwa n’ukuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Mu izina ry’Abanyarwanda nanjye ubwanjye, twihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatolika muri rusange ku Isi.”
Urupfu rwa Papa Francis rwamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 21 Mata 2025, aho yaguye mu rugo rwe Casa Santa Marta i Vatican.
Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88, aho yaramaze igihe kinini arwaye indwara y’umusonga ndetse n’iy’ubuhumekero.
