Turahirwa Moses yatawe muri yombi
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru Dr. Murangira yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru aho yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”
Dr. Murangira abajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire amaranye iminsi yanenzwe n’abatari bake, Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uyu Turahirwa Moses kandi hari amakuru agikorerwaho iperereza nyuma ya magambo aheruka kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko adakundana na Perezida Kagame ndetse no kwanga Inkotanyi zose.
