INKURU ZIDASANZWE

Cardinal Antoine Kambanda yasezeye bwa nyuma Papa Francis uheruka kwitaba Imana

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasezeye kuri Papa Francis uheruka kwitaba Imana tariki kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Advertisements

Ni igikorwa cyakozwe muri rusange n’Aba-Cardinal baturutse hirya no ku Isi, cyabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, i Vatican mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki ya 23 Mata 2025.

Buri Cardinal wari muri iyi Bazilika yageze imbere y’isanduku irimo umurambo wa Papa Francis, aramwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro kimukwiye nk’uwahoze ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Cardinal Kambanda yagiye i Vatican ku mugoroba wo ku wa 22 Mata kugira ngo ajye kwifatanya na bagenzi be mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uzabera muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Maria Maggiore tariki ya 26 Mata, bitandukanye n’abandi benshi kuko bo bashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Icyemezo cyo gushyingura Papa Francis muri iyi Bazilika ya Santa Maria Maggiore iherereye mu Mujyi wa Roma cyaturutse ku cyifuzo cye. Yasobanuye ko mu buzima bwe bwose, yiyambazaga Mariya Mutagatifu utarasamanywe icyaha.

Cardinal Antoine Kambanda yasezeye ku mubiri wa Papa Francis uheruka kwitaba Imana

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago