Leta y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Pakistan iherereye mu Mujyi wa Islamabad, mu gushimangira umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, abayobozi bakuru muri Guverinoma, abadipolomate, abanyamakuru n’abahagarariye abikorera mu Mujyi wa Islamabad.
Umubano w’u Rwanda na Pakistan mu bya dipolomasi watangiye guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1962, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifatanya mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ibya gisirikare ndetse n’urwego rw’ubuzima.
Muri Gashyantare 2021, Pakistan yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe mbere y’aho inyungu z’icyo gihugu zarebererwaga n’Ambasade yacyo y’i Nairobi muri Kenya.
U Rwanda ruhagarariwe muri Pakistan na Ambasaderi Fatou Harerimana ureberera inyungu zarwo kuva muri Nyakanga 2024.
Iyi ambasade yafunguwe mu 2024, ni iya 49 u Rwanda rufite ku migabane itanu itandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…