Nk’uko byari byatangajwe n’ibiro bya Vatican, umubiri wa Papa Francis wamaze kugezwa muri Bazirika ya St Peter muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho imihango yo kumusezeraho igomba kubera kuzageza ku wa gatandatu ubwo azashyingurwa.
Ahagana saa tanu z’amanywa mu Rwanda ni bwo umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazirika ya St Peter aho indi mihango yose yo kumuherekeza igomba kubera.
Iyi Bazirika izajya ifungura imiryango kugira ngo abantu baze gusezera kuri Papa kugera ku munsi wo kumushyingura. Amasaha yo gufungura iyi bazirika ni;
Uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ni ukuva 11:00 to 24:00
Ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, ni ukuva saa 07:00 to 24:00
Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025 ni ukuva saa 07:00 to 19:00
Ku wa Gatandatu, ni bwo hazasomwa misa ya nyuma yo kumuherekeza ndetse agahita anashyingurwa muri Bazirika ya Saint Mary Major.
Abarimo Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bakaridinali bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere aziza indwara yo gucika imitsi y’ubwonko.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…