POLITIKE

Umugore wa Joseph Kabila, Olive Lembe yashinje ingabo za Congo kurya Inka zabo

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025, barashinjwa gusahura imitungo bahasanze harimo no kurya Inka z’uyu muryango.

Advertisements

Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aba basirikare bari mu rwuri rwa Kundelungu ruherereye mu Ntara ya Haut-Katanga kandi ngo nta ruhushya bafite rwo kujya mu mutungo w’umuryango wabo.

Uretse kwiba mudasobwa na telefone z’abakorera muri uru rwuri, Lembe yatangaje ko aba basirikare batangiye kubaga inka zororerwamo kugira ngo bazirye kuko nta mafunguro bitwaje.

Ati “Aba basirikare bibye mudasobwa na telefone ngendanwa z’abakozi bo mu rwuri. Baje nta mafunguro bitwaje, ubu bari kubaga inka zacu kugira ngo bazirye.”

Leta ya RDC yatangaje ko yafatiriye imitungo yose ya Kabila nyuma y’aho tariki ya 18 Mata agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Yari imaze iminsi yohereza abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi mu mitungo ye irimo urugo rwe ruherereye mu gace ka Limete mu mujyi wa Kinshasa, bavugaga ko bari gushakisha ibikoresho bya gisirikare bishobora kuba bihahishe.

Lembe yatangaje ko Leta ya RDC ikomeje gukorera umuryango we iyicarubozo, kandi ko ifite umugambi wo kuwica.

Olive Lembe umugore wa Joseph Kabila, yashinje ingabo za FARDC kurya Inka zabo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago