Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025, barashinjwa gusahura imitungo bahasanze harimo no kurya Inka z’uyu muryango.
Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aba basirikare bari mu rwuri rwa Kundelungu ruherereye mu Ntara ya Haut-Katanga kandi ngo nta ruhushya bafite rwo kujya mu mutungo w’umuryango wabo.
Uretse kwiba mudasobwa na telefone z’abakorera muri uru rwuri, Lembe yatangaje ko aba basirikare batangiye kubaga inka zororerwamo kugira ngo bazirye kuko nta mafunguro bitwaje.
Ati “Aba basirikare bibye mudasobwa na telefone ngendanwa z’abakozi bo mu rwuri. Baje nta mafunguro bitwaje, ubu bari kubaga inka zacu kugira ngo bazirye.”
Leta ya RDC yatangaje ko yafatiriye imitungo yose ya Kabila nyuma y’aho tariki ya 18 Mata agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Yari imaze iminsi yohereza abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi mu mitungo ye irimo urugo rwe ruherereye mu gace ka Limete mu mujyi wa Kinshasa, bavugaga ko bari gushakisha ibikoresho bya gisirikare bishobora kuba bihahishe.
Lembe yatangaje ko Leta ya RDC ikomeje gukorera umuryango we iyicarubozo, kandi ko ifite umugambi wo kuwica.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…