AMAFOTO: Uburanga bw’Umukobwa watwawe umutima na Perezida wa Burkina Faso Captain Ibrahim Traore
Captain Ibrahim Traore uyobora igihugu cya Burkina Faso akomeje gutuma umuhanzikazi akaba n’umuraperi Stefflon Don amugaragariza amarangamutima menshi kuri we.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza akomeje kurikoroza nyuma y’amafoto menshi agaragaza ko akunda kandi yubaha ibikorwa bya Perezida wa Burkina Faso Captain Ibrahim Traore nk’uko abishyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Stefflon Don uri mu baraperikazi bagezweho asanzwe anazwiho kugira ikimero gikurura benshi bamukurikira mu bikorwa bye birimo ubuhanzi bwe.
Uretse n’ibyo uyu muhanzikazi akaba akora n’injyana ya RAP, akunze kugaragaza amarangamutima ye abinyujije cyane cyane ku rukuta rwa Snapchat.
Ku munsi wa none, uyu mukobwa noneho yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram aho yabuherekesheje amagambo ari mu cyongereza agira ati “The real African Giant” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Intarumikwa nyayo ya afurika.”

Uyu muhanzikazi mu busanzwe yahoze mu rukundo n’icyamamare akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Burnaboy guhera mu mwaka w’i 2018 kugera mu 2022 gusa baza gutandukana mu marira menshi aho uyu muhanzikazi yashinjaga Burnaboy kumuca inyuma inshuro nyinshi.
Stephanie Victoria Allen wamamaye nka Stefflon Don w’imyaka 33 yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza gusa akaba afite ababyeyi be bakomoka muri Jamaica.










