AMAFOTO: Umutekano wakajijwe i Vatican, ahazashyingurirwa Papa Francis
Umutekano wakajijwe i Vatican mu gihugu cy’u Butaliyani, ahazabera ibikorwa byose byo gushyingurwa Papa Francis uheruka kwitaba Imana kuwa Mbere w’iki cyumweru.
Nk’uko byitezwe ko ku wa Gatandatu, ari bwo hazasomwa misa ya nyuma yo kumuherekeza ndetse agahita anashyingurwa muri Bazirika ya Saint Mary Major.
Uyu muhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basaga ibihumbi 250.
Ni muri urwo rwego umutekano wakajijwe impande zose, kugira ngo hatazagira igikoma mu nkokora ibikorwa byo gushyingura Papa Francis wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi witabye Imana ku myaka 88.
Papa Francis yapfuye kuwa Mbere tariki 21 Mata 2025, nyuma ya Pasika yabaye ku cyumweru tariki 20 Mata 2025.
Mu itangazo ryashyizwe hanze muri icyo gitondo cyo kuwa Mbere n’ibiro by’i Vatican bavuze ko Papa Francis yitabye Imana azize indwara y’ubuhumekero yaramaranye igihe.




