Diamond Platnumz yagize ishyari nyuma y’uko mugenzi we Jux arongoye muri Nigeria

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Diamond Platnumz yagaragaje ishyari ryiza atungurana avuga ko yiteguye kurongora umukobwa wo muri Nigeria nyuma y’uko mugenzi we Jux abikoze.

Advertisements

Diamond Platnumz ibi yabivuze bitunguranye ubwo yari yizihiwe mu birori by’ubukwe bwa mugenzi we Jux bwabereye muri Nigeria.

Uyu Jux usanzwe ari umuhanzi yakoze ubukwe bw’amateka mupera z’icyumweru gishize, muri Nigeria ahari hateraniye imbaga y’ibyamamare byari byitabiriye ibyo birori.

Jux yashakanye n’umukobwa witwa Priscilla Ajoke Ojo ukomoka mu gihugu cya Nigeria, aho abarimo abahanzi, abakora ishoramari n’abandi batandukanye bitabiriye ibirori.

Diamond Platnumz ni umwe mu bari bitabiriye ibyo birori ariko kandi yaranamwambariye dore ko basanzwe ari n’inshuti ya kadasohoka.

Aba bombi kandi basanzwe bafitanye indirimbo ‘Enjoy’ yakunzwe ku rwego rwo hejuru muri Afurika n’ahandi hose ku Isi.

Mu kugaragaza ibyishimo bikomeye mu mashusho yashyizwe hanze Diamond Platnumz yatunguranye avuga ko yiteguye gukora nawe ubukwe n’umukobwa ukomoka muri Nigeria nyuma y’ibyo yaramaze kubona.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri, ndifuza kurongora umukobwa w’umunya-Nigeria, ibyo mwavuga byose , ntacyo bimbwiye nkwiriye gushaka umukobwa waha. Kandi bidatinze muzabimenya.”

Diamond Platnumz azwiho kugira abagore benshi ndetse muri abo bose bagiye bakundana banabyaranye abana.

Diamond Platnumz azwiho kugira abana be bazwi bane ku bagore batandukanye kandi bose batashakanye aribo Tiffah na Nilan yabyaranye na Zari bahoze bakundana, Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna n’undi muhungu witwa Dylan Abdul Naseeb afitanye na Hamissa Mobetto.

Diamond Platnumz yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Jux
Ubukwe bwa Jux na Priscilla bivugwa ko bwarikoroje muri Nigeria kubera uburyo bwari buteguye ku rwego rwo hejuru
Umugore wa Jux, mu byishimo bikomeye
Abahanzi bakomeye muri Nigeria bitabiriye ubwo bukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *