Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore yisanze mu itsinda D hamwe na Nigeria mu Gikombe cya Afurika (Afrobasket 2025) kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kamana 2025.
Ni tombola yashyizwe hanze y’uko amakipe azahura muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abagore, yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa Gatatu, tariki 23 Mata.
Tombola yari igizwe n’amakipe 12 arimo u Rwanda, Nigeria iheruka kwegukana iki gikombe, Senegal yagarukiye ku mukino wa nyuma, Cameroun, Mali, Côte d’Ivoire, Mozambique, Misiri, Angola, Uganda, Guinée na Sudani y’Epfo.
Amakipe yari mu dukangara dutatu, yashyizwemo hakurikijwe uko yitwaye mu irushanwa riheruka.
Itsinda rya mbere ryisanzemo Côte d’Ivoire izakira, Angola na Misiri. Itsinda rya kabiri ririmo Cameroun, Mali na Sudani y’Epfo.
Itsinda rya gatatu ririmo Senegal, Uganda na Guinée mu gihe itsinda rya kane harimo Nigeria, U Rwanda na Mozambique.
Amakipe ane ya mbere azajya muri ¼ mu gihe aya kabiri n’aya gatatu azahura arwanira imyanya ine isigaye muri iki cyiciro kizajyamo amakipe umunani.
Mu 2023, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Mali 89-51 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…