RWANDA

U Rwanda rwishimiye intambwe y’ibiganiro by’amahoro yatewe hagati ya RDC n’ihuriro AFC/M23

Nyuma y’ibiganiro byaberaga muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, RDC na AFC/M23 byumvikanye ko bigiye guhagarika imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Advertisements

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe y’amahoro abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bateye.

Nk’uko byasobanuwe n’impande zombi mu ijoro ryo ku wa 23 Mata, iyi mirwano igiye guhagarara kugira ngo ibiganiro bikomeje bibe mu mwuka mwiza, hagamijwe kugera ku masezerano y’amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yagize ati “Ibi biganiro bizibanda ku mpamvu muzi y’iyi ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’uburyo burambye bwo kuyihagarika.”

Ubusanzwe, AFC/M23 yatangazaga yonyine ibyemezo byo guhagarika imirwano mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’akarere, ariko nta musaruro byatangaga kuko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byakomezaga kuyigabaho ibitero.

Minisitiri Nduhungirehe, ashingiye ku kwizerana impande zombi zemeje ko kwabayeho, yagaragaje ko itangazo rihuriweho na RDC na AFC/M23 ari intambwe ifatika yatewe.

Yagize ati “Iri tangazo rihuriweho rya Leta ya RDC na AFC/M23, rishyigikiwe na Qatar, ni intambwe ikomeye, iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, hashingiwe ko yagezweho hashingiwe ku kwizerana.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yaharuye inzira yafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro.

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.

Amb. Olivier Nduhungirehe yishimiye intambwe y’amahoro yatewe hagati ya RDC n’ihuriro AFC/M23

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago