INKURU ZIDASANZWE

General w’u Burusiya yaguye mu gitero bikekwa ko cyatezwe na Ukraine

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata, Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, wari mu basirikare bakuru mu Burusiya yaguye mu gitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka ye.

Advertisements

Nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze, agaragaza imodoka y’uyu musikikare wari mu bakomeye irimo ishya igakongoka.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova yavuze ko iyicwa rya Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, ari igikorwa cy’iterabwoba.

Kugeza ubu ntiharatangazwa abagize uruhare muri iki gitero, gusa hatangiye gukekwa Ukraine.

Urupfu rwa Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, rukurikiye urwa Lt. Gen. Igor Kirillov wishwe ku wa 17 Ukuboza 2024, na we aturikanywe n’igisasu.

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, u Burusiya bumaze gupfusha abasirikare 10 bo ku rwego rwa Général.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe Amerika ikomeje gushaka uko yarangiza intambara ku mpande zombi.

Lt. Gen. Yaroslav Moskalik yiciwe i Moscow mu gihe muri uyu mujyi hari hari kubera ibiganiro byahuje Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin n’intumwa ya Donald Trump, Steve Witkoff.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago