Muhanga: Abakozi bakoreraga mu kigo Nderabuzima bafashwe bibye imiti

Abaforomo babiri bakoreraga mu Kigo Nderabuzima cya Gitega, batawe muri yombi nyuma y’uko baketsweho kwiba icyuma gipima indwara n’imiti nk’uko ishami rya Polisi y’u Rwanda, rikorera mu Majyepfo ryabitangaje.

Advertisements

Ifatwa ry’aba bakozi ryabereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, mu Mudugudu wa Kavumu, ku wa 24 Mata 2025.

Amakuru avuga ko umwe muri bo wari unashinzwe ububiko bw’imiti, yayibaga akayishyikiriza undi bakoranaga wo mu Mujyi wa Muhanga.

Ifatwa ryabo ryakomotse kuri umwe muri bo witwikiriye ijoro abeshya umuzamu ko hari akantu yibagiriwe mu bubiko bw’imiti agiye gufata aramukingurira, yinjiramo maze asohokamo ahetse igikapu.

Gusa uwo muzamu ntabwo yigeze amenya ibyo uwo muforomo atwaye ko ari imiti, bikanavugwa ko bamwe mu baforomo bari basanzwe bamukekaho ubujura bw’imiti, ariko bakabura gihamya.

Ubwo yajyanaga iyo miti aho asanzwe ayijyana, amakuru yaratanzwe maze afatirwa mu cyuho ari kumwe n’umufatanyacyaha we bahita bashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.

Ubwo umwe mu baforomo yafatwaga mu cyuho avuye kwiba imiti

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abo bagabo bombi bakekwaho imiti y’ubwoko bubiri, banafatanywe.

Ati “Bakekwaho ubujura bw’icyuma gipima indwara ndetse n’imiti y’ubwoko bubiri yo mu ivuriro rya Gitega, bakaba banabifatanywe; ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”

Aha SP Habiyaremye yaboneyeho gutanga ubutumwa buburira abajura bose bagifite ibyo bitekerezo byo kwiba biringiye kuzihisha ko bidashoboka kuko Polisi iri maso, anasaba abaturage gukomeza ubufatanya batanga amakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *