Rubavu: Umugabo n’umugore batetse imitwe yo kwiba imodoka barafatwa

Umugabo n’umugore we batawe muri yombi bakekwaho kwiba Imodoka y’uwari umukoresha wabo.

Advertisements

Uyu mugabo w’imyaka 32 n’umugore w’imyaka 29 bari basanzwe ari abakozi bo mu rugo mu Karere ka Rubavu.

Bafashwe kuwa 24 Mata 2025, bakekwaho kwiba imodoka ya Toyota VanGuard ifite ikirango cyo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (CGO4545AE 22).

Iyi modoka bakaba bari barayibye ku wa 21 Mata 2025, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu w’Ubwiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP. Bonaventure Twizere Karekezi yemeje aya makuru avuga ko uyu muryango w’umugabo n’umugore bafashwe bakekwaho ubujura.

Ati “Bari abakozi bo mu rugo kwa nyir’imodoka witwa Rurangwa Rutaragarama Mitterand, bafashwe bikekwa ko bafatanyije mu gikorwa cyo kuyiba na cyane ko nyiri urugo yabakoreshaga atazi ko umwe yari umugabo w’undi kuko bakoraga akazi ko mu rugo bwakwira bagataha.”

Yakomeje avuga ko imodoka bakimara kuyiba bayihishe mu rugo rw’uwitwa Uwimana Edison ruherereye mu Murenge wa Rubavu, ari na ho yaje gufatirwa isubizwa nyirayo.

Yashimiye kandi abaturage batanze amakuru yatumye aba bantu bafatwa, asaba ko buri wese kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru y’ingenzi kandi ku gihe, kuko kuyatanga ari inkingi yo kurwanya ibyaha.

Abakekwa bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *