Abanyamuryango ba Kicukiro Youth Cooperative (KYC) baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamuryango ba Koperative y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, (Kicukiro Youth Cooperative) baremeye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyahuriranye no gukora Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.
Mu gihe mu Rwanda twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ariko hanakorwa ibikorwa byiza ku bagizweho ingaruka na Jenoside, KYC yateguye igikorwa cyo kwifatanya n’abatuye mu kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, mu karere ka Kicukiro nyuma yo gukora umuganda abanyamuryango ba Koperative basura umubyeyi warokotse Jenoside, bamushyigikira mu bikorwa bye bya buri munsi bivuye mu bushobozi bwabo.
Uyu mubyeyi witwa Kagoyire Rehema utuye mu Mudugudu wa Kigero, mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, avuga ko yishimiye igikorwa abanyamuryango ba Koperative y’urubyiruko muri ako Karere (KYC), bamukoreye cyo kumuremera kuko atarabyiteze.
Ati “Ndashimye cyane, ku bw’iki gikorwa abanyamuryango ba Koperative y’urubyiruko ikorera mu Karere ka Kicukiro, bankoreye, kubona barantekereje ubwabyo ni ikintu gikomeye, bandemeye mu buryo bw’amafaranga, iyi nkunga igiye kumfasha mu buryo bwiza bw’imibereho no kwita mu kwishyura aho nkodesha”.
Uyu mubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ko ubusanzwe yaramaze kujyamo amadeni menshi ku bw’ishyu bw’inzu ariko kuri ubu yumva aruhutse kuko haricyo ayo mafaranga agiye kumufasha mu kwishyura ubwishyu bw’inzu.
Kagoyire Rehema ufite abana bane bose arera kandi badafite akazi avuga ko ubuzima bwe bumugora n’ubwo agerageza kwishakamo ibisubizo.
Rehema warusanzwe ukora ibijyanye no gukora amasuku mu Mujyi wa Kigali, gusa akaza kubikuramo ubumuga (yanyereye ku musarane wa kizungu), yemeza ko biri mu byagiye bituma no kwita ku bana be afite kuri ubu bigorana.
Gusa yaje gufata akanya yigira inama mu buryo bwo kwishakisha ajya mu bucuruzi bw’imboga kugira ngo arebe ko yagira uko atunga umuryango.
Agira ati “Nyuma yo gukura ubumuga muri ako kazi nakoraga mu gukora amasuku byaje gutuma mbihagarika, n’ingoboka nabonaga yaje guhagarara n’igira inama yo gushaka ibiceri bike ngo njye ngana ku isoko ncuruze utwo tuboga n’inyanya nabyo bidahoraho kugira ngo ndebe ko ntunga umuryango.”
Avuga kandi ko umwe mu bana be w’umuhungu ari we nibura ugerageza ku mufasha mu buzima bwe n’ubwo nawe kubona akazi gahoraho byananiranye.
Ati “Umuhungu wanjye muri bane mfite buriya, niwe ugerageza kumfasha, nawe agenda nka kuriya agatera ikiraka cyo gutwara kwa kundi abantu baba basinze bakamuha, nka 5000 Frw ubuzima bugakomeza n’uko tubayeho.”
Iki gikorwa cyateguwe na Koperative y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro ariyo Kicukiro youth cooperative (KYC), ubuyobozi bwayo buvuga ko yabayeho mu rwego rwo kugira ngo Urubyiruko rwishyire hamwe rubashe kuba rwakora ibikorwa byiza bifitiye sosiyete nyarwanda akamaro ndetse no gufasha urundi rubyiruko muri rusange kubona amahirwe igihugu gitanga ku rubyiruko ruyabyaza umusaruro mu kubona imirimo bivana mu bushomeri.
Iyi Koperative ifite icyicaro cyayo mu Karere ka Kicukiro yavutse ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi (akarere n’umujyi wa Kigali) aho ku ikubitiro Urubyiruko n’abakuze basaga 179 kubufatanye n’umujyi wa Kigali bahawe imirimo mishya ndetse Urubyiruko rukazakomeza gufashwa kubona imirimo ibafasha kwivana mu bushomeri bakiteza imbere, ikaba igamije kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, Isuku n’Isukura, no kurengera ibidukikije cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma y’ibikorwa Koperative irushaho gukora bitandukanye itegura igashyira No mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibishingiye kuri gahunda za leta nk’uko ingingo ya 5 mu gice cya cyenda cy’amategeko y’umwihariko ya Koperative abiteganya.
Kicukiro Youth Cooperative (KYC) yatangiranye abanyamuryango shingiro 54 ikaba yaratangiye muri Mata 2025, ku ikubitiro ikaba yatangiye ibikorwa byo kujya ifasha abafite ibibazo by’imibereho cyane mu rubyiruko muri rusange no mu gihe kiri imbere ibi bikorwa bikaba bizakomeza gutegurwa nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Theogene Nsengiyumva.






