POLITIKE

Abasirikare 12 ba Niger baguye mu gitero cy’iterabwoba

Kuwa Gatandatu, Igisirikare cya Niger cyavuze ko igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’iki gihugu cyahitanye abasirikare bayo 12, mu gace k’umupaka kamaze igihe kaberamo ihohoterwa rikorwa n’intagondwa.

Advertisements

“igitero gitunguranye” cyagabwe ku mutwe wa gisirikare hafi y’umudugudu wa Sakoira hafi y’umupaka na Mali na Burkina Faso, nk’uko igisirikare cyabitangaje cyongeraho ko hafashwe babiri bakekwaho kubigiramo uruhare.

Cyasobanuye ko abagabye igitero ari “abaterabwoba” ariko nticyavuga itsinda ryabigizemo uruhare nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Mu kwezi gushize, igitero cyagabwe n’umutwe w’abajihadiste ku mudugudu wo muri ako karere ko ku mupaka cyahitanye abasivili 44. Ingabo zashinje icyo gitero Leta ya Kisilamu muri Sahara, cyangwa EIGS.

Muri Niger, hamwe n’abaturanyi bayo Burkina Faso na Mali, bamaze imyaka isaga icumi bahanganye n’imitwe y’abajihadiste, harimo n’imwe ifatanije na al-Qaida na Leta ya Kisilamu.

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu uko ari bitatu mu myaka yashize, abategetsi bari ku butegetsi birukanye Ingabo z’u Bufaransa maze bitabaza imitwe y’abacanshuro y’u Burusiya kugira ngo ibafashe.

Ibihugu bitatu kandi byiyemeje gushimangira ubufatanye bwabyo bishinga umuryango mushya byise Alliance d’Etats du Sahel nyuma yo kuva muri CEDEAO.

Abasirikare ba Niger baguye mu gitero cy’iterabwoba

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago