AGEZWEHO: Imikino yo kwishyura ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Stade Amahoro
Imikino ibiri yo kwishyura ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro yariteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium yimuriwe muri Stade Amahoro nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Iyi mikino yagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium, irimo uwo APR FC izakiramo Police FC n’uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade, yabwiye RBA ko ari icyemezo cyafashwe ku busabe bw’amakipe azakira.
Umukino ubanza wa ½ wari wahuje APR FC na Police Fc wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Naho umukino wa Mukura Vs yari yakiriye Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bwavuze ko amafaranga azinjizwa kuri iyi mikino azagabanywa amakipe mu buryo bungana.
Umukino wa APR Fc izakiramo Police Fc washyizwe ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (16h00) mugihe umukino wa Rayon Sports izakiramo Mukura Vs uzaba ku isaha ya Saa Moya n’Igice z’umugoroba (19h30) kuri Stade Amahoro.
Amatike ari kugurishwa muri ubu buryo: UPPER BOWL: 3000 Frw, LOWER BOWL: 3000 Frw, VIP: 30 000 Frw, VVIP 50 000 Frw, EXECUTIVE SEAT: 100 000 Frw.
