APR BBC yegukanye igikombe cya GMT25 idatsinzwe – AMAFOTO
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball, APR BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itsinze UGB BBC.
Ni umukino wo guhatanira igikombe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Mata 2025, muri Petit Stade, aho APR BBC itarigeze itsindwa umukino n’umwe yegukanye igikombe itsinze UGB BBC.
APR BBC yitegura kuzaserukira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), yinjiye mu kibuga yifuza kwegukana iki gikombe cyo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’uyu mukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya APR BBC yakinaga uyu mukino mu buryo bwo kureba abakinnyi bayo bashya iheruka kugura, barimo Chasson Randle na Youssou Ndoye bazayigasha mu rugendo rw’imikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya gatanu, aho izaba iri gukinira imbere y’abafana bayo mu gice cyiswe Nile Conference.
N’ubwo bwose APR BBC yegukanye igikombe cya GMT25 igitwaye UGB, uyu mukino ntiwaboroheye kuko warangiye amakipe yombi ahanganye mu manota dore ko waje kurangira ari amanota 94-92.
Umukinnyi w’Umunyamerika Chasson Randle wa APR BBC niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa nyuma yo kugira uruhare agafasha ikipe ye kwegukana igikombe.
Irushanwa rya GMT25, ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ryari ryatumiwemo andi makipe by’umwihariko ayo mu Karere duherereyemo kugira ngo baze bifatanye n’u Rwanda, aho mu bagabo izatumiwe ari Dar City BBC yo muri Tanzania, KPA yo muri Kenya mugihe mu bakobwa yari JKL Dolphins Sports Club yo muri Uganda na KPA WBBC.
Andi makipe yo mu Rwanda yari yitabajwe muri iri rushanwa nka Patriots BBC na REG BBC ntizarenze umutaru.
Ikipe ya REG WBBC ariyo yegukanye igikombe cyo Kwibuka31, nyuma yo gutsinda ikipe ya JKL Dolphins Sports Club yo muri Uganda amanota 65-61.
Naho umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanye na Dar City BBC nyuma yo gutsinda KPA BBC amanota 68-65.
Umwanya gatatu mu bagore wegukanye ikipe ya KPA WBBC, nyuma yo gutsinda APR W BBC amanota 72-58, aho yahawe imidari .
GENOCIDE MEMORIAL BASKETBALL TOURNAMENT 2025 [Dates: 23-27/4/2025]
🚹 MEN CATEGORY
- APR BBC (Rwanda) :🏆🥇
- UGB (Rwanda):🥈
- DAR City (Tanzania) 🥉
🚺 WOMEN CATEGORY
- REG BBC (Rwanda): 🏆🥇
- JKL Dolphins (Uganda) : 🥈
- KPA (Kenya) :🥉
MVP
Men: Chasson Randle (APR BBC)
Women: Kadidia Maiga (REG W BBC)





