INKURU ZIDASANZWE

Havumbuwe uducurama muri Parike ya Nyungwe dufite ibyago byo kuzimira

Abashakashatsi bavumbuye uducurama twitwa ‘Rhinolophus hilli’ muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe turi mu dufite ibyago byo gushira ku Isi, basaba ko hashyirwaho gahunda yo kubungabunga uducurama aho tugaragara hose mu gihugu.

Advertisements

Aba bashakashatsi bavuze ko ari ubwa mbere babonye uducurama two muri ubu bwoko muri parike ndetse bwa mbere habonetse uducurama two mu bwoko bwa Damara Wolly mu Rwanda, twaherukaga kuboneka mu 1981.

Umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Maasai Mara, Paul Webala, yatangaje ko uducurama turi mu nyamabere zifite amoko menshi.

Yavuze ko mu bihugu amashyamba aba yarangijwe cyane usanga 40% by’inyamabere bafite ari uducurama tw’amoko atandukanye.

Muri Nzeri 2024 u Rwanda rwahuye n’icyorezo cya Marburg, ubushakashatsi bugaragaza ko cyakomotse ku ducurama two mu bwoko bwa Rousettus aegyptiacus.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umwobo wo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro basanzemo utu ducurama wafunzwe kugira ngo tudakomeza kugira aho duhurira n’abantu.

Webala kuri ubu ari gukorana n’itsinda ry’Abanyarwanda bashakisha ahantu hose hari uducurama twa Rousettus aegyptiacus kugira ngo turindwe ariko hanirindwa ko twazongera gukwirakwiza ibyorezo mu baturage.

Biteganyijwe ko utu ducurama tuzashyirwaho ikoranabuhanga rya GPS rituma aho twimukiye hose hamenyekana.

Webala ati “Kurinda ubuvumo burimo uducurama mu Rwanda ni ngombwa cyane kuko kutwica twose byateza igihombo gikomeye.”

Abashakashatsi bagaragaza ko uducurama dufite akamaro kanini cyane kuko turya udukoko, tugafasha no mu kubangurira ibihingwa n’ibindi byinshi.

Uyu mugabo yavuze ko utu ducurama turi mu nzira zo kuzimira ku Isi iyo tubonetse biba ari ngombwa kwitabwaho.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ushinzwe itsinda ry’ubuvuzi bw’inyamaswa z’igasozi, Richard Muvunyi, yatangaje ko uducurama twose tudakwirakwiza indwara ya Marburg ariko hari gushyirwaho igice kidakorerwamo ibikorwa bya muntu kingana na metero 50 uvuye ahabonetse uducurama.

Ati “Turasaba abaturage gutera ibiti muri ibyo bice bikomye kugira ngo bifashe kwirinda guhura n’uducurama.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka uduce 80 turimo uducurama.

Havumbuwe uducurama muri parike ya Nyungwe dufite ibyago byo kuzimira

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago