Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye biherereye Kacyiru mugenzi we wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló.

Advertisements

Perezida wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embaló yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kuganira ku kibazo byugarije Isi muri rusange.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro rwabitangaje rwagize ati “Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Afurika n’Isi muri rusange ndetse n’uko ibihugu byombi byanoza imikoranire mu nzego zitandukanye.”

Umubano wa Guinea-Bissau n’u Rwanda usanzwe wifashe neza, yaba mu buryo bwa dipolomasi.

Mu mwaka wa 2022, Leta y’u Rwanda n’iya Guinea Bissau byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi, mu burezi, ubukerarugendo, inama z’ubucuruzi no kubungabunga ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *