Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigiye kubona amahoro nyuma y’aho bigiranye amasezerano agena amahame y’ingenzi aganisha akarere ku mahoro n’umutekano birambye.
Tariki ya 25 Mata 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wo muri RDC, Thérèse Kayikwamba wa Wagner, ni bo basinye aya masezerano.
Isinywa ry’aya masezerano ryabereye i Washington D.C, ryagizwemo uruhare rukomeye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Minisitiri Nduhungirehe na Kayikwamba bemeranyije ko u Rwanda na RDC bigiye gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro uzasuzumwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Amasezerano agena aya mahame yashimishije Perezida Trump, agaragaza ko atewe ishema no kuba akomeje kugira uruhare mu guhagarika intambara n’andi makimbirane hirya no hino ku Isi.
Ku wa 27 Mata, umunyamakuru yasabye Trump gusobanura icyo yiteze muri aya masezerano, asubiza ko abona ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro vuba.
Trump yagize ati “Yego. Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Amerika yashoboye guhuza abahagarariye u Rwanda na RDC nyuma ya Qatar. Mu biganiro byaberaga i Luanda muri Angola kuva mu 2022 kugeza mu Ukuboza 2024, byagaragaraga ko impande zombi zananiwe kumvikana.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…