Umuhanzi Meddy yibarutse ubuheta

Umuryango w’umuhanzi Ngabo Meddy n’umugore we Mimi Mehfira wibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu.

Advertisements

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Meddy wiyeguriye indirimbo zo kuramya Imana yishimiye gutangaza ko bamaze iminsi bibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu.

Ni umwana w’umuhungu bibarutse bamaze guha n’izina rya Zayn M. Ngabo.

Mu ifoto Meddy yabanje gushyira hanze y’umugore we Mimi akuriwe yayiherekeje amagambo agira ati “Nzabwira Isi yose ko yari ibyo yamaze kunkorera.”

Nyuma Meddy yaje gushyira andi mafoto umugore we yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu.

Yagize ati “Nibyo, Imana n’inziza bikomeye kandi imbabazi ze zirankukira, ndagukunda by’iteka Mimi.”

Mu mwaka wa 2022, nibwo umuryango wa Meddy na Mimi Mehfira ufite inkomoko muri Ethiopia bibarutse umwana wabo wa mbere w’Umukobwa bakaba baramwise Myla Ngabo.

Umwana w’umuhungu umuryango wa Meddy na Mimi bibarutse
Umuryango wa Meddy na Mimi ufite amashimwe yo kwibaruka ubuheta
Mimi yaramaze iminsi akuriwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *