IYOBOKAMANA

Uwise Pastor Julienne intumwa ya Satani, yatangiye gukurikiranwa na RIB

Nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga akita Pastor Juliene Kabanda washinze Itorero rya Grace Room ngo intumwa ya Satani, RIB yatangiye kumukurikirana inakora iperereza.

Advertisements

Ni ubutumwa bwakwiye kuri X yahoze yitwa Twitter aho uwiyita Bakame yabushyizeho ku cyumweru saa 12;18 avuga ko umushumba wa Grace Room, Pastor Juleine Kabanda ari intumwa ya shitani.

Yanditse ati “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.”

Nyuma yo gucyeburwa na benshi mu basomye ubwo butumwa bamubwira ko budakwiye ndetse ko bigize icyaha, ntacyo yabikoze bigera ubwo benshi babimenyesha (tag) RIB bagaragaza ko uwo Bakame yakoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Igihe ko batangiye kugenzura no gusesengura ibyo Bakame yanditse kugira ngo barebe neza ibyaha yaba yakoze.

Yagize ati: “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”

“Harasuzumwa na none niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ariwe utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo nicyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuramyi Fabrice Nzeyimana nibwo yari yanditse ku rubuga rwe rwa X acyebura bamwe mu bantu batukanira ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko abari gutuka Pastor Juliene Kabanda abibutsa ko ari ibyaha bari gukora bidahanwa n’Imana gusa ahubwo n’amategeko y’u Rwanda abihana.

Ibi bibaye nyuma y’uko Pastor Juilene Kabanda na Grace Room bateguye igitaramo cyo gushima Imana cyamaze iminsi itatu kibera muri BK Arena mu mpera z’icyumweru gishize. Iki giterane kije gisange ikindi cyabanje mu ntangiriro za Mata nabwo cyabereye muri BK Arena.

Muri uku kwezi kwa Mata, Grace Room iteraniye muri BK Arena iminsi itanu yose kandi icyo gihe abantu barakubitaga bakuzura ndetse abandi bagasubira inyuma kubwo kubura aho bicara.

Pastor Julienne Kabanda washinze Itorero Grace Room Ministries

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago