Guverinoma y’u Rwanda n’iya Amerika batangiye ibiganiro byihariye by’ubufatanye

Kuwa Mbere tariki 28 Mata 2025, Igihugu cy’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye ibiganiro byihariye bigamije kongerera imbaraga ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye.

Advertisements

Minisitiri Nduhungirehe wari mu bahagarariye u Rwanda muri ibyo biganiro yahishuye ko ibi biganiro bizahoraho, kandi bizibanda ku bufatanye mu rwego rwa politiki, ubukungu, umutekano ndetse n’ubuzima.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’impande zombi yaba ku Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Muri ibi biganiro, ku ruhande rw’u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, naho Amerika yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije ushinzwe Afurika, Troy Fitrell.

Abandi bitabiriye ibi biganiro ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo.

Ku ruhande rwa Amerika, hitabiriye abandi barimo umujyanama w’iki gihugu mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, na Ambasaderi wacyo mu Rwanda, Eric Kneedler.

Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko iki biganiro ari intambwe ikomeye itewe mu mubano w’u Rwanda na Amerika, asobanura ko impande zombi zemeranyije kongerera imbaraga ubufatanye.

Ati “Iki cyumweru cyaranzwe n’intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano w’u Rwanda na Amerika. Mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ngingo zitandukanye, twashimangiye ubushake bwacu bwo gukomeza ubufatanye.”

Ibi biganiro bitangiye nyuma y’aho tariki ya 25 Mata Amerika ifashije u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusinya amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye n’iterambere ry’ubukungu mu karere.

Aya masezerano agaragaza ko ibi bihugu byiteguye kwifatanya mu kurinda umutekano wo ku mipaka, gusubukura imishinga bifitanye ndetse no gutangiza indi mishya, ijyanye no gutunganya ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubwo Boulos yagiriraga uruzinduko mu Rwanda na RDC mu ntangiriro za Mata, yashimangiye ko Amerika yiteguye kwifatanya n’ibi bihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere, yiyemeza kohereza mu karere abashoramari b’Abanyamerika.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Mukantabana nawe yari muri ibyo biganiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *