INKURU ZIDASANZWE

Ingabo za SADC zacyuye intwaro zayo zinyuze ku mupaka w’u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata, ingabo za SADC zatsinzwe ku rugamba zari zifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije ku mupaka w’u Rwanda.

Advertisements

Ibi bikoresho birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu ndetse n’iby’ibinyabiziga bisanzwe, ni bwo byatangiye kwambuka ku mupaka wa Rubavu.

Hari hashize igihe bivugwa ko SADC izataha inyuze ku kibuga cy’ indege cya Goma ariko ntibyakunda, ariko andi makuru na yo akavuga ko ngo batashakaga guca mu Rwanda, kuko ngo bumvaga ko cyaba ari igisebo.

Abatuye Akarere ka Rubavu bavuga ko tariki ya 27 na 28 Mutarama 2025 ubwo baraswagaho n’ ingabo za FARDC yari ifatanyije na SADC, FDLR na Wazalendo.

SADC inyujije ibikoresho mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’ umutwe wa M23 mu mirwano yabaye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo haba muri teritwari ya Masisi, Rutshuro, Nyiragongo n’ umujyi wa Goma.

Umuryango wa SADC wari wohereje ingabo zibarirwa mu bihumbi 5 mu Burasirazuba bwa DRC, cyakora uherutse gutangaza ko hari abasirikare bawo bagera muri 200 wabuze bikekwa ko biciwe mu mirwano bari bahanganyemo na M23.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago