POLITIKE

Nigeria: Umutwe wa Boko Haram wishe abantu 7 abandi barakomereka

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram urakekwa kwica abantu 7 abandi benshi ukabakomeretsa mu cyaro cya Kopl, mu gace ka Chibok gaherereye mu Ntara ya Borno mu gihugu cya Nigeria.

Advertisements

Umuyobozi muri ako gace ka Chibok, Modu Mustapha, yemeje icyo gitero, avuga ko cyabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere, 28 Mata 2025.

Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make abagenzi barimo abagore n’abana biciwe ku muhanda wa Rann-Gamboru Ngala muri leta ya Kala Balge LGA.

Uwo muyobozi yavuze ko inyeshyamba zateye muri ako gace kuri uwo munsi ubwo hasozwaga icyunamo maze zibinjirizamo amasasu menshi.

Yakomeje agira ati: “Baje ubwo bari mu masengesho yo gushyingura nibwo inyeshyamba zabamanukagamo. Twimuye benshi bakomeretse amasasu mu bitaro bikuru bya Mubi biri muri Leta ya Adamawa.”

Ati: “Umubare w’abantu bapfa ushobora kuba urenga barindwi, kubera ko abantu bamwe bahungiye mu gihuru bakomeretse amasasu. Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje kugira ngo dufashe abari bahungiye mu bihuru bakiza amagara yabo”.

Senateri Ali Ndume, uhagarariye Amajyepfo ya Borno yamaganye ibyo bitero by’umutwe w’iterabwoba, avuga ko icyo gikorwa ari ibintu birenze iby’iyumviro by’abantu.

Ati: “Ejo (ku cyumweru), nakiriye ubutumwa bw’akababaro w’uko abantu barenga 10 bo mu matsinda y’avantu biciwe mu gace kari hagati y’akarere ka Hawul gaherereye mu ntara ya Borno n’umujyi wa Garkida muri Leta ya Adamawa.”

Yongeyeho ati: “Abaturage bacu bakomeje kwicwa ari benshi bazira ubusa. Mu kwezi gushize, abantu barenga 100 baguye mu bitero byinshi byahurijwe hamwe i Sabon Gari, Izge, Kirawa, Pulka, Damboa, Chibok, Askira Uba, n’utundi turere twinshi. Ni ibintu bibabaje kandi dukwiriye gufatira ingamba”.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago