Uwavuze nabi Pastor Julienne akoresheje X yasabye imbabazi
Umwe mu bakoresha urubuga rwa X, ukoresha amazina ya Bakame yasabye imbabazi Pastor Julienne Kabanda nyuma yo kumwita intumwa ya satani ku Isi.
Ibyo kwibasira Pasiteri Juliene Kabanda, Bakame yari yabishyize mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X, nyuma y’igiterane cy’iminsi itatu uyu mupasiteri yakoreye muri BK Arena.
Ni ubutumwa bwagiraga buti: “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza Ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza na we Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”
Bakame asabye imbabazi nyuma yaho Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) bwinjiye muri icyo kibazo, bikanatangazwa n’Umuvugizi wa rwo Dr Murangira B.Thierry.
Yagize ati: “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”
Yongeyeho ati: “Harasuzumwa nanone niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ari we utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo ni cyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”
Ku mugoroba w’itariki 28 Mata 2025, ni bwo Bakame yasubiye ku rukuta rwe yandikaho ubutumwa busaba imbabazi umuryango wa Pastor Juliene Kabanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Yanditse ati: “Mwiriwe neza Banyarwanda, Banyarwandakazi, muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda by’umwihariko umuryango wa Pastor Kabanda Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje, bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu, dusanga mu ngingo ya 39 y’itegeko No 60/2018, ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”
Mu butumwa bwe, Bakame yakomeje agira inama bagenzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga ko bazikoresha neza.
Ati: “Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bw’abandi bantu nkuko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana n’inshingano.”
Bakame avuga ko aramutse ahawe izo mbabazi nk’uko yazisabye yakora ibyanditse muri Yohani 8:1–11, aho Yesu yakijije umugore wafashwe asambana abandi bamuciraga urwo kwicwa, kandi ko yatanga umusanzu we mu kubaka Igihugu nk’uko abisabwa.
Igiterane cy’iminsi itatu cya Pastor Julienne cyari cyagenewe gushimira kizwi nka ‘Thanksgiving’ cyabereye muri BK Arena kuva ku wa 25-28 Mata 2025.
