M23 ikomeje kurwana n’ingabo za Leta ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo
Ihuriro AFC/M23 yakozanyijeho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara itari yoroshye muri teritwari zitandukanye z’intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko guhera mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2025, muri teritwari ya Walungu, Kabare na Kalehe habereye imirwano ikomeye yumvikanye n’imbunda ziremereye.
Muri Walungu by’umwihariko, imirwano yabereye mu misozi miremire yo muri sheferi ya Kaziba. Abaturage bagize ubwoba, baguma mu ngo, ibikorwa by’ubukungu bisubikwa by’agateganyo mu gihe bari bategereje agahenge.
Umuturage yabwiye ikinyamakuru Actualité ati “Imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yongerera ubukana mu misozi miremire ya Kaziba irimo Nindi, Kabembe, Butuzi, Mwerwe, Budali na Lwashandja, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomereje muri Luhwindja.”
Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe santere ya Kaziba tariki ya 27 Mata nyuma y’igihe gito bayivuyemo. Bivugwa ko mu gihe itsinda rimwe ryabo ryerekeza muri Luhwindja, irindi rishaka kugera mu misozi ya Minembwe muri teritwari ya Fizi.
Imisozi ya Minembwe ni yo ikoreramo abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho uherutse kwinjira mu ihuriro AFC, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wabo, Gen Michel Rukunda, wiciwe mu gitero cya drone muri Gashyantare 2025.
Iyi mirwano ikomeje mu gihe tariki ya 23 Mata, AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano yo kuyihagarika, bibifashijwemo na Qatar, kugira ngo ibiganiro bikomeze bibe mu mwuka mwiza.